Kigali

Minisitiri Utumatwishima yemeye igitaramo cya Yampano muri Burera

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/01/2025 10:02
0


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko iyi Minisiteri yemeye kuzagirana ibiganiro n'umuhanzi Yampano nyuma y'uko bigaragaye ko n'abo mu Ntara bifuza ko yazajya kubataramira.



Mu gihe kitageze ku kwezi gusa, izina ry'umuhanzi Uworizagwira Florien umaze kumenyekana nka Yampano rimaze kuzamuka cyane kandi mu gihe gito ku buryo na we bigaragara ko ubu bwamamare bwamutunguye.

Kuri ubu noneho, Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ko abatuye mu Ntara na bo bifuza ko Yampano yazajya kubataramira, nyuma y'uko asuye urubyiruko rw'i Burera rukamugezaho icyo cyifuzo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Utumatwishima yagize ati: “Ngo nubwo bafite akazi kenshi, urubyiruko rw’i Burera, cyane abo twasanze mu Rugarama, bifuza igitaramo. Nti se umuhanzi mushaka ninde? Bati dushaka Yampano akadususurutsa mu Kidaho.”

Yakomeje avuga ngo ‘abegereye Yampano mumubwire ko urubyiruko rw’i Burera rumushaka,’ avuga ko nka Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi bemeye kuzabiganiraho uyu muhanzi akaba yabataramira.

Izina Yampano ritumbagiye mu gihe gito ndetse rikomeje kwigarurira imitima y’abantu benshi ahanini bitewe n’uburyo yitwaye mu gitaramo “New Year Groove and Album Launch” cy’umuhanzi The Ben.

Mbere y’uko ataramira muri iki gitaramo, umuhanzi Yampano yavuze ko The Ben abaye amutumiye yakora ibintu bidasanzwe muri BK Arena ndetse ku bw'amahirwe ye bigenda neza nk’uko yari yabyitangarije bituma abantu bamubona nk’utica umugambi.

Nyuma y’uko akoze ibyo bitangaza muri BK Arena, abantu bakomeje kumukurikirana bya hafi ari nako bagenzura ibikorwa bye nk’umuhanzi wari uri kuvugwa cyane.

Muri iki gihe nubwo ari gito, kenshi byagaragaye ko waba ari umutwaro Yampano yikoreye nyamara nta bitugu bigari byo gutwaraho uyu mutwaro benshi bifuza ariko batazi uko uvuna.

Ku ikubitiro, umuhanzi Yampano yahise avuga ko atazi Bruce Melodie bituma abantu batangira kumwataka bavuga ko yaba ari ukwihenura kuko uwo Bruce Melodie avuga ko atazi, yanditse kera amusaba ko basubiranamo imwe mu ndirimbo ze.

Baca umugani ngo “Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka”. Nyuma yo kubona ko yakoze amakosa, Yampano yaje kwivuguruza avuga ko abantu bamwumvishe nabi nyamara we yarashakaga kuvuga ko atazi Bruce Melodie.

Nyuma yo kuririmbira muri BK Arena, Yampano yagize ibitekerezo byinshi bigamije kubyaza umusaruro ubwo bwamamare bwe harimo gushyira hanze indirimbo akananirwa kuyimenyekanisha muri icyo gihe ahubwo aho ageze akora ibiganiro yakamenyekanishirijemo indirimbo ye agatwarwa uko abamutumiye bashaka.

Akiva ku rubyiniro, Yampano yahise yisanga yashyize hanze indirimbo yise “Meterese” yakoranye n’umuraperi Bushali. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi gusa nta mashusho ifite.

Mu gihe iyi ndirimbo itari yamara akanya ngo abantu bumvirize uburyohe bwayo, Yampano yahise yongera agarura indirimbo ye “Icyomanzi” yakoze mu mwaka ushize ariko ntiyarebwa nk’abantu benshi cyane.

Ni indirimbo yongeye kugarura kuri YouTube byibuze atayikoreye amashusho ku buryo benshi mu bafana be bakururwa no kujya kureba amashusho yayo cyane ko benshi mu bahanzi bagiye bakoresha ubu buryo kandi bigatanga umusaruro.

Igikundiro Yampano yakuye muri BK Arena, yagiye agitambagiza mu tubari dutandukanye muri Kigali aho nyuma byazagorana ko ikindi gihe agiye gukora igitaramo yabona abantu kuko n'ubundi basanzwe bagura byeri bakongezwa umuziki we cyangwa se basangira byeri mu kabari kamwe.

Nta muntu uteganya igihe inyenyeri ye izakira ariko habaho guteganya uko wayibungabunga mu gihe yaba yatse. Kutagira abamugira inama z’uburyo bwo kubungabunga inyenyeri ye yatse, biri mu biri gukoma mu nkokora Yampano.

Haba ibiganiro byo gutwika, ibikorwa by’umuziki arimo akora n’ibirori bya hato na hato, ni bimwe mu biri gutuma ikuzo Yampano yari afite riyoyoka gake gake nubwo benshi mu bantu bakimurangamiye ariko siko bose baba babaye abakunzi.

Uyu musore ubusanzwe uvuka mu Karere ka Nyamasheke, yimukiye i Kigali mu 2016 ubwo yari ageze mu wa kane w’amashuri yisumbuye, icyakora ahita akomereza ubuzima mu Karere ka Bugesera kwa mushiki we.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu 2018, Yampano yaje gusubira mu Mujyi wa Kigali, atangira ubuzima bwo kwibana.

Nyuma y’umwaka yibana akabona ubuzima bumugora, Yampano yahisemo gusubira iwabo yongera kujya kubana n’ababyeyi.

Nk’undi musore wese, ntabwo Yampano yigeze yishimira kujya abyukira imbere y’ababyeyi ntacyo akora kandi akeneye kubaho.

Ng’uko uko yaje kuva iwabo mu 2019 yinjira mu mirimo y’ikiyede. Yampano utaragize ibihe byiza ubwo yari atangiye ubuzima bw’umusore i Kigali byageze aho ajya gukora akazi ko gufasha abafundi [ubuyede] igihe hubakwaga umuhanda wa Rwampara.

Uyu muhanzi wari muri ako kazi k’ubuyede yigiriye inama yo kujya muri studio ya Unlimited Records ariko agahisha ko abayeho nabi. Icyo gihe Producer Odilo wakoreraga muri iyo studio yabonye ko abayeho nabi amukorera indirimbo 12 ku buntu.

Nyuma inzu ifasha abahanzi ya TB Music Entertainment yabengutse ubuhanga bwe, itangira kumufasha mu bijyanye na muzika ndetse n’ubujyanama mu buhanzi.

Yampano amaze gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Ngo’ yakoranye na Papa Cyangwe, ‘Meterese’ yahuriyemo na Bushali, 'Zikana' yakoranye na Fireman, 'Hawayu', 'Bucura', 'Don't worry' n'izindi, 'Uworizagwira', 'Inzira' yakoranye na Yvanny Mpano n'izindi.


Minisitiri Utumatwishima yijeje ab'i Burera kuzabashyira Yampano akabataramira


Yampano ari mu bahanzi bamamaye mu kanya nk'ako guhumbya 

REBA INDIRIMBO "NGO" YA YAMPANO FT PAPA CYANGWE


REBA INDIRIMBO "SIBYANJYE" YA YAMPANO UKENEWE CYANE MURI BURERA

">

REBA INDIRIMBO "METERESE" YA YAMPANO FT BUSHALI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND